Uko wahagera

Muri Kongo Inyeshyamba za CODECO na ALC Zishe Abantu 14


Zimwe mu nyeshyamba za ADF zafatiwe ku rugamba
Zimwe mu nyeshyamba za ADF zafatiwe ku rugamba

Abantu 14 ni bo bimaze kumenyekana ko bapfuye ubwo bagabwagaho ibitero n'imitwe ibiri yitwaje imbunda mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo.

Ubwo bwicanyi bwabereye mu mudugudu wa Gina uri mu ntara ya Ituri watewe n’inyeshyamba za CODECO-UDPC na ALC nk’uko bitanganzwa n’umuryango ukurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano muri Kivu uzwi nka The Kivu Security Tracker (KST).

Izo nyeshyamba biravugwa ko zateye, n’akandi gace kitwa Nizi.

Ababyiboneye bavuganye n’ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP bavuze ko ibyo bitero byagabwe saa kumi z’ijoro, bimara hafi amasaha arindwi.

Uwo mudugudu wa Gina utuwe cyane n’abaturage bo mu bwoko bwa ba Lendu.

Intara ya Ituri iri muri eshatu zikomeje kwibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, intara za Ituri n’iya Kivu ya ruguru zashyizwe mu bihe bidasanzwe zihabwa n’abayobozi b’abasirikali hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’imitwe y’inyeshyamba ikomeje guhungabanya umutekano muri izo ntara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG