Uko wahagera

Munyakazi Isaac Yasabiwe Igifungo cy'Imyaka Irindwi


 Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi
Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira Bwana Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi gufungwa imyaka irindwi no gucibwa ihazabu ingana na miliyoni indwi z’amafaranga u' Rwanda.

Ubutabera bumurega ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite. We na Bwana Abdu Gahima bareganwa barahakana ibyaha.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa kane, ubushinjacyaha bwavuze ko Munyakazi yategetse bwana Alphonse Sebaganwa ushinzwe iby’amanota y’ibizamini bya Leta mu kigo cy’uburezi REB, gufasha inshuti ye, Bwana Abdu Gahima agashyira rye – 'Good Harvest School',

Ibyo byatumye Ikigo 'Good Harvest School' cyagombaga kuza ku mwanya wa 143 cyaje ku mwanya wa Cyenda mu gihugu hose.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Munyakazi na Gahima nyir'ishuli 'Good Harvest School' bahaye Sebaganwa Alphonse ruswa y'amafaranga y'u Rwanda 500,000.

Umushinjacyaha avuga ko iyo Munyakazi adakoresha ububasha yari afite nka minisitiri wari ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye ibyo byaha bitajyaga kubaho. Afatwa nk’umuhuza muri ibi byose. Buvuga ko yiyemereye ibyaha mu mabazwa ye kandi ko n’amafaranga yafatiriwe.

Ahawe ijambo Bwana Munyakazi yahakanye ibyaha aregwa avuga ko bitabayeho kandi ko bitaribunashoboke. Yavuze ko atari we wari ushinzwe ibyo kugenzura amanota mu kigo cy’igihugu cy’uburezi REB kandi ko atari guha amabwiriza umukozi wari ufite abamushinzwe.

Ubushinjacyaha bwasoje busabira Bwana Munyakazi gufungwa imyaka irindwi muri gereza n’ihazabu ya miliyoni eshanu mu gihe Gahima we yasabiwe gufungwa imyaka itanu mu buroko ndetse n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga.

Yaba Minisitiri Munyakazi yewe n’inshuti ye Gahima basabye ko urukiko rwazakoresha ubushishozi maze rukabagira abere ku byaha bavuga ko batakoze.

Munyakzi araregwa ibyaha byo kuba icyitso mu gutanga, kwaka cyangwa kwakira ruswa mu gihe byari byatangajwe ko ari we wafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’amafaranga 500,000.

Ubwo yari mu mwiherero w’abategetsi bakuru muri uyu mwaka, umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko hari ibimenyetso simusiga ko Munyakazi yafatiwe mu cyuho yakira ruswa kandi ko atabihunga.

Icyemezo kizafatwa ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa 10 uyu mwaka niba nta gihindutse.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG