WASHINGTON, DC —
Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu irabeshyuza amakuru y'iyica rubozo no gufunga abantu bidakurikije amategeko, byari byatangajwe n'intumwa ya ONU Maina Kiai mu minsi mike ishize.
Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru i Kigali mu Rwanda, komisiyo yagarutse ku bibazo by’abantu bafungirwa ahatazwi, ababurirwa irengero ndetse n’ibibazo by’iyicwa rubozo rijya rivugwa ku bantu baba bafashwe n’inzego z’umutekano. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi uri i Kigali adufitiye inkuru irambuye.
Tukiri kuri iki kibazo cy’iyica rubozo, kiremezwa kandi na Maitre Bernard Ntaganda uherutse kurangiza igihano cy’imyaka ine muri gereza. Ni mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Etienne Karekezi w'Ijwi ry'Amerika.