Umuryango Save the Children wita ku bana ufite icyicaro mu Bwongereza uratangaza ko umutwe w’intagondwa wa Kiyisilamu umaze kwica ibihumbi by’abana muri Mozambike.
Uwo muryango uvuga ko uwo mutwe umaze kwica abana benshi harimo no kubaca imitwe, ititaye ku myaka yabo, dore ko uvuga ko hari abicwa bafite imyaka 11.
Save the Children igaragaza ko ibitero n’urugomo by’itangondwa za kiyisilamu bimaze gutuma ibihumbi by’abana bicwa abandi bagata ingo zabo. Bamwe mu babyeyi bavuganye na Save the Children bavuze ko izo ntagondwa zifite umugambi wo kwica abagabo n’abana b’abahungu.
Ntacyo kugeza ubu ubutegetsi muri Mozambike bwari bwavuga ku byataganjwe n’umuryango Save the Children. Ubu bwicanyi buvugwa cyane mu ntara ya Cabo Delgado isa nkiyabaye indiri y’intagondwa za kiyisilamu kuva mu 2017.
Imibare igaragaza ko abantu 2,700 bamaze kugwa mu bitero bifitanye isano n’urugomo rw’intagondwa muri Mozambike. Abarenga 670,000 bakuwe mu byabo nk’uko bivugwa na Save the Children.
Mu cyumweru gishize, Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyize umutwe wa kiyisilamu ushamikiye kuri leta ya kiyisilamu ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Ambasade y’Amerika muri Mozambike yavuze ko Amerika izafasha guhugura ingabo za Mozambike mu guhangana n’iyo mitwe
Facebook Forum