Uko wahagera

Mali: Umuryango w'Ubumwe bw’Ubulayi Wahagaritse Imyitozo ya Gisilikari


Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi wahagaritse imyitozo yawo ya gisirikare muri Mali, nyuma ya coup d’etat yakuye ku butegetsi Perezida Ibrahim Boubacar Keita. Umutegetsi wo mu muryango w’ubumwe bw’Ubulayi yabivuze uyu munsi kuwa gatatu.

Imyitozo irimo ibice bibiri, ihabwa igisilikare n’igipolisi muri Mali nka bumwe mu buryo mpuzamahanga bwo gufasha kugarura umutekano mu gihugu. Amafaranga yahabwaga Mali nayo yabaye aharitswe, kubera ko yari yagenewe gutera inkunga ubuyobozi bw’igihugu bwemewe n’amategeko nk’uko umwe mu bategetsi mu muryango w’ubumwe bw’Ubulayi yabivuze. Yanasobanuye ko byahagaritswe by’igihe gito.

Abahuza bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika n’abakoze coup d’etat muri Mali, baraganira ku buryo hashyirwaho guverinema y’inzibacyuho, yazatuma Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi usubukura imyitozo ya gisilikare ufatanyije na Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Ba minisitiri b’ingabo b’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi bateraniye i Berlin mu Budage kuri uyu wa gatatu basuzuma uko ibintu byifashe muri Mali.

Abategetsi bavuze ko imyitozo ya gisilikare y’umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi izakomeza mu bihugu bituranye n’iki gihugu, ari byo Nijeri na Burkina Faso.

Coup d’etat yo muri Mali yabyukije impungenge ko ibibazo bya politiki muri Mali bishobora kurushaho kudogera, nko mu bindi bihugu byo mu karere. Ishobora gutuma ibitero by’imitwe ya kiyisilamu byiyongera.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG