Uko wahagera

Malala Yakiriye Igihembo cy'Amahoro Kitiriwe Nobel


Malala Yousafzai na Kailash Satyarthi bakira igihembo cyabo cy’amahoro kitiriwe Nobel
Malala Yousafzai na Kailash Satyarthi bakira igihembo cyabo cy’amahoro kitiriwe Nobel

Malala Yousafzai na Kailash Satyarthi bakiriye igihembo cyabo cy’amahoro kitiriwe Nobel, mu murwa mukuru wa Norvege Oslo. Umwami Harald V wa Norvege n’umwamikazi bari muri uwo muhango.

Malala Yousafzai afite imyaka 17 y’amavuko. Ni uwo muri Pakistani. Ni we muntu muto wa mbere mu mateka ubonye igihembo Nobel cy’amahoro. Yagihawe kubera kwitangira ko abakobwa bajya kwiga. Yousafzai yari yatumiye mu muhango n’abandi bakobwa babili bakomerekeye rimwe nawe mu modoka y’ishuli igihe aba-Talibani babarasaga mu 2012, babaziza ko bajya mu ishuli. Amaze kucyakira igihembo cye, Yousafzai yavuze ko azahumeka ari uko buri mwana wese agiye mu ishuli.

Yagize, ati: “Ariko kuki byoroshye gutanga imbunda ariko gutanga ibitabo bikagorana? Ariko kuki byoroshye gukora za chars ariko bikagorana kubaka amasuli?” Mbere yo kujya kwakira igihembo cye, Malala yatangaje ibaruwa ifunguye asaba abayobozi b’isi yose gukora ku buryo mu mwaka w’2015 isi izabera buri mwana wese isi y’amahoro, umutakano, n’ubutabera

Malala Yousafzai yagabanye igihembo Nobel cy’amahoro na Kailash Satyarthi, wo mu Buhinde. Satyarthi afite imyaka 60 y’amavuko. 35 muri yo ayimaze yitangira abana, cyan cyane kubabohora mu bucakara. Mu ijambo rye nawe yavuze, ati: “Intego ni uguha buri mwana wese uburyo bwo kubaho nk’umwana koko.” Ati: “Nta rugomo ruruta kwangira umwana kwigirira inzozi ze z’ubuzima.”

Igihembo Malala Yousafzai na Kailash Satyarthi basangiye gifite agaciro k’amadolari miliyoni imwe n’ibihumbi ijana.

XS
SM
MD
LG