Prezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama mu ntangiriro z’iki cyumweru yabonanye n’icyiciro cya kabiri cy’imena, mu rubyiruko rw’Afurika. Mu biganiro Perezida Obama yagiranye n’abo banyafurika, yasubije bimwe mu bibazo bamubajije, kandi bungurana ibitekerezo.
Perezida Obama yatangije bwa mbere iyi porogaramu YALI umwaka ushize. Ubu kandi iyo programu yahawe izina rishya “Mandela Washington Fellowship”.Mw’itsinda ry’imena 500 zatoranijwe muri Afurika uyu mwaka, harimo abanyarwanda batandatu n’Abarundi barindwi.
Abanyarwanda babiri bazakomeza amahugurwa yabo muri Amerika basuye Ijwi ry’Amerika, baganira n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi. Abo ni Jean Bosco Nzeyimana wari muri kaminuza Northwestern na Ange Imanishimwe wari muri kaminuza yo muri Leta ya Californiya Berkeley.
Etienne Karekezi yabanje kubaza Ange Imanishimwe ku byerekeye imbona nkubone yagiranye na perezida w’Amerika.