Uko wahagera

Libiya: Khalifa Haftar Uyoboye Ingabo Aziyamamariza Kuyobora Igihugu


 Khalifa Haftar uyoboye ingabo muri Libiya
Khalifa Haftar uyoboye ingabo muri Libiya

Khalifa Haftar, umuntu uzwi cyane mu ntambara y’abaturage, ayoboye ingabo mu burasirazuba bw’igihugu cya Libiya. Yatangaje uyu munsi kuwa kabiri ko aziyamamaza mw’itora rya perezida ryo mu kwezi gutaha kwa 12. Ni itora rigamije gufasha igihugu kuva mu bushyamirane kimaze mo imyaka icumi.

Ni umuntu ubonwa nk’uwakuruye amacakubiri ku buryo ukwiyamamaza kwe kutavugwaho rumwe muri aya matora ya perezida n’ay’abadepite, kugeza ubu adafite gihamya ko azaba nubwo hasigaye ibyumweru bike gusa. Amahanga akomeje gushyra igitutu ku butegetsi ngo azabere igihe.

Atangaza kandidatire ye kuri televisiyo, Haftar yavuze ko amatora ari yo nzira rukumbi yo gukura Libiya mu bibazo, igihugu cyibasiwe n’akajagari n’ubushyamirane kuva imyivumbagatanyo yashyigikiwe n’umuryango wa OTAN ikuye ku butegetsi Muammar Kaddafi mu mwaka wa 2011.

Haftar yayoboye ingabo ziswe Libyan National Army, ashoza intambara ku mitwe yitandukanyije mu burengerazuba, nyuma y’uko igihugu gicitsemo ibice mu 2014. Haftar wiyandikishirije ku mugaragaro ku kigo cya komisiyo y’itora i Benghazi, yarahiriye “gutangira inzira y’ubumwe, amahoro no kubaka” igihugu, igihe yakwegukana intsinzi.

Icyemezo cye cyo kwiyamamaza gishobora kurakaza benshi i Tripoli no mu bice by’uburengerazuba bw’isi, bavuga ko nta tora mu turere ayoboye, rishobora kuba mu mucyo kandi bamushinja ibyaha by’urugomo mu ntambara. We ahakana ibyo ashinjwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG