Uko wahagera

Libiya: Ingendo z’Indege Zahagaritswe mu Murwa Mukuru Tripoli


Indege zabujijwe guhagurukira ku kibuga cy’indege kimwe rukumbi cyakoraga mu murwa mukuru wa Libiya kuri uyu wa kane. Ni nyuma y’ibitero bya rocket byatewe mw’ijoro ryose. Byatangajwe n’umuvugizi wa guverinema y’ubumwe bw’igihugu.

Moustafa al-Meiji wo muri guverinema i Tripoli, yavuze ko rocket yarashwe mw’ijoro ry’ejo kuwa gatatu, yishe umusilikare wari kw’irondo, ikomeretsa abandi benshi barinda ikibuga cy’indege.

Icyo gitero cyagabwe n’abarwanyi ba Khalifa Haftar, bari mu birindiro byabo mu majyepfo ya Tripoli. Umuvugizi wa guverinema wabivuze yongeyeho ko indege zahagurukiraga ku kibuga cya Mitiga zabaye zihagaritswe.

Icyo kibuga kiri mu burasirazuba bwa Tripoli, cyahoze ari icya gisilikare. Cyakoreshejwe n’indege za gisivili kuva ikibuga cy’indege cya Tripoli cyangijwe cyane n’imirwano yo mu 2014.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG