Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ibitangazamakuru byaramutse byinubira ko bitagihabwa amakuru ku cyorezo cya Ebola cyayogoje uburasirazuba bw’igihugu.
Ubusanzwe, minisiteri y’ubuzima yoherezaga e-mail ivuga uko byifashe buri munsi. Iyo imeyeli yohererezwaga ibitangazamakuru, inzego za leta zitandukanye, inzego n’imiryango mpuzamahanga bafite uruhare mu rugamba rwo kurwanya Ebola. Ariko kuva minisitiri w’ubuzima, Oly Ilunga, asezeye aya makuru ntagitangwa.
Dr Ilunda yeguye ejobundi kuwa mbere nyuma y’icyemezo cya perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi, cyo gushyira ibikorwa byose byo kurwanya Ebola mu maboko ye bwite.
Ubutumwa bwa imeyeli ya nyuma ya minisiteri y’ubuzima yagiye kuwa mbere. Yavugaga ko kuva mu kwezi kwa munani gushize, Ebola yari imaze guhitana abantu 1743, n’abandi 729 bayikize neza.
Facebook Forum