Uko wahagera

Leta ya Etiyopiya Yatangaje Ibihe Bidasanzwe


Abapolisi batambagira i Addis Ababa umurwa mukuru wa Etiyopiya
Abapolisi batambagira i Addis Ababa umurwa mukuru wa Etiyopiya

Etiyopiya yashyizeho amezi atandatu y'ibihe bidasanzwe nyuma y'aho ingabo z'intara ya Tigreya zitangarije ko zimaze kwagura ibice zigaruriye, zitegura kugaba ibitero zerekeza mu majyepfo zisatira umurwa mukuru Addis Ababa.

Itegeko rishyiraho ibihe bidasanzwe ryahise ritangira kubahirizwa ikitaraganya ingabo za TPLF zikimara kuvuga ko zishigaje ibilometero 380 uvuye aho ibirindiro byazo biri ngo zigere Addis Ababa.

Itangazo rishyiraho aya mabwiriza ryasohotse hashize umunsi umwe Ministri w'Intebe Abiy Ahmed asabye abaturage gufata intwaro bakirwanaho bahangana n'ingabo za TPLF.

Kuri uyu wa kabiri, abategetsi bo mu murwa mukuru Addis Ababa babwiye abaturage kwandikisha intwaro zabo ubundi bakitegura kurinda insisiro batuyemo.

Ministri w'ubutabera wa Etiyopiya, Gedion Timothewos, yabwiye itangazamakuru rya leta ko igihugu kigeze mu mahina, ubusugire n'ubumwe byacyo bikomerewe kandi kikaba kitarengerwa mu buryo busanzwe bwo kubahiriza amategeko.

Yavuze ko uzarenga ku mabwiriza y'ibihe bidasanzwe yashyizweho azafatwa nk’ushyigikira imitwe y'abakora iterabwoba mu buryo bw'amafaranga, ibikorwa bifatika cyangwa bw'ibitekerezo, bityo akaba azahabwa igifungo kiri hagati y'imyaka itatu kugeza ku myaka 10.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG