Ingamba nshya zifashwe nyuma y’aho bigaragaye ko umubare w’abandura Covid-19 ukomeza kwiyongera.
Zimwe mu ngamba zidasanzwe zongeye gushimangirwa n’inama y’abaminisitiri yateranye mu ijoro ry'ejo, harimo gusubika ku mugaragaro amakoraniro ku rwego rw’igihugu. Guverinoma yemeje isubikwa ry’inama ngarukamwaka y’igihugu y’umushyikirano, yemeza ko ku itariki ya 21 uku kwezi kwa 12 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame azagirana ikiganiro n’abandi bayobozi, abaturage n’abanyamakuru ndetse akageza ku banyarwanda uko igihugu kizaba gihagaze.
Kuva ku itariki ya 15 kugeza ku itariki ya 21 z’uku kwezi kwa 12 uyu mwaka wa 2020, ingendo zibujijwe kuva saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Bivuga ko hagabanutse ho isaha imwe kuko ingendo za n'ijoro zarangiraga saa yine.
Guverinoma kandi yanzuye ko kuva tariki ya 22 z’uku kwezi kwa 12 kugeza tariki ya kane z’ukwezi kwa kane k’umwaka utaha wa 2021 ingendo zizaba zibujijwe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.
Ku birebana n’amateraniro rusange na ho imihango y’ubukwe, ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo n’ahandi hatandukanye byakuweho. Umubare w’abitabira inama na wo ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Bose kandi guverinoma yategetse ko bagomba kubanza kwipimisha COVID-19 kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
Ku bikorwa by’inzego za leta n’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rusabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bagasimburana.
Imodoka zitwara abantu mu buryo rusange zemewe gutwara 50% by’umubare w’abantu zemererwa gutwara kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ni mu gihe ubusanzwe zari zarahawe gutwara abagenzi ku mpuzandengo ya 100%. Hari impungenge ko ibiciro by’ingendo byaba bigiye kongera kuzamuka.
Ku birebana n’insengero zari zarahawe uburenganzira bwo gukora nyuma yo kugenzura ko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19 zemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwazo na bwo inshuro imwe mu cyumweru. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50, naho umubare w’abitabira ikiriyo wo ntugomba kurenza abantu 15 icyarimwe.
Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine birabujijwe. Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bo bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo ariko na bwo babanje kwerekana ko bipimishije COVID-19.
Imikino ya shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru hamwe n’imyitozo y’abakinnyi byahagaze. Gusa ku makipe y’umupira w’amaguru ari mu marushanwa mpuzamahanga yemerewe gukomeza kuyitabira.
Guverinoma kandi yafashe ingamba zihariye zireba umujyi wa Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda aho ingendo zibujijwe kuva saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Inama zirabujijwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu, uhereye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 z’uku kwezi. Mu karere ka Musanze kandi insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19 zemewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, inshuro imwe mu cyumweru.
Inama y’abaminisitiri yongeye kwibutsa ishimitse abaturarwanda bose ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Guverinoma yibukije ko abatazabyubahiriza bazohanwa n'amategeko.
Impuguke mu byerekeye ubukungu ziravuga ko ibi byemezo bishobora gutera igabanuka ry'ubukungu bw'igihugu.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kwandura abasaga 6700, abamaze gukira baragera hafi ku 6000 ni mu gihe abakirwaye iki cyorezo bo ari 695 naho abamaze gupfa ni 56.
Inkuru y'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa
Facebook Forum