Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko rwongereye igihe ntarengwa cyo gukoresha pasiporo zisanzwe. Zagombaga kurangirana n’itariki ya 27 z’ukwezi kwa gatandatu 2021, zigasimburwa na pasiporo nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ubu abifuza pasiporo nshya zizasimbura izari zisanzwe bahawe kugeza tariki ya 22/6/2022. Nk'uko bitangazwa na Lt Colonel Gatarayiha Regis ukuriye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda avuga ko iki cyemezo cyafashwe kubera ko bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga bari bahuye n’ikibazo cyo kutabasha kuzihinduza bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Izi pasiporo nshya zizaba zigura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi ijana mu gihe izo zizasimbura zo zaguraga ibihumbi 50. Kuva aho gahunda yo guhinduza pasiporo ivugiwe mu mwaka wa 2019, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rutangaza ko Abanyarwanda ibihumbi 100 ari bo bari bamaze gufata Pasiporo nshya biganjemo ab’imbere mu gihugu bagera ku bihumbi 95.
Igiciro gikubye kabiri icyari gisanzwe cyatumye bamwe babona ko abafite ubushobozi buke batazashobora kubona izo pasiporo. Bikubitiraho ko noneho ihungabana ry'ubukungu ku batari bake bitewe n'icyorezo cya Covid-19.
Damascene Rusanganwa ushinzwe imirimo mu biro bishinzwe abinjira n'abasohoka ahumuriza Abanyarwanda avuga ko nta cyihutirwa mu guhindurisha pasiporo kubadafite ingendo zihutirwa. Avuga ko bashobora gufata igihe cyo gushaka ikim kiguzi bitonze kugeza igihe kizabonekera
Kugeza ubu ibihugu byose bigize afurika y’iburasirazuba byumvikanye gushyiraho pasiporo nshya ikoranye ikoranabuhanga. Umuyobozi w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka avuga ko buri gihugu kizagenda gihindura bitewe n’aho bagejeje imyiteguro.
Facebook Forum