Uko wahagera

Kenya Irahiga Abarwanyi ba al-Shabab Bishe 6 mu Karere ka Lamu


Abategetsi muri Kenya bavuze ko barimo gushakisha abakora iterabwoba b’umutwe wa al-Shabab bishe abantu 6 mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere muri komine ya Lamu ku mupaka wa Kenya na Somaliya.

Irungu Macharia, Komiseri wa Komini ya Lamu, yavuze ko abakekwa kuba ari abarwanyi ba al-Shabab, bagabye igitero kandi bishe abaturage mu midugudu uyu munsi mu gitondo, mu karere ka Widhu. Cyakora ntawahise yigamba icyo gitero.

Macharia yavuze ko barimo gukurira abo bakekwa mu ishyamba. Yongeyeho ko bashobora kuba banihishe mu baturage. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko barimo gusaba abaturage gufasha kumenya aho abo bagizi ba nabi banyuze.

Televisiyo ya Kenya, Citizen TV, yatangaje ko byibura umwe mu bishwe, yarashwe, undi yatemagujwe umuhoro, kandi ko abandi batwitswe ari bazima. Radiyo Ijwi ry’Amerika ntiyabashije kubona amakuru adafite aho abogamiye.

Umuturage wo mu karere ka Widhu, yavuze ko abagabye igitero banatwitse amazu menshi n’ubwo abaturage benshi bavuganye n’amaradiyo yaho, bibazaga niba urwo rugomo ari urw’abarwanyi ba kiyisilamu cyangwa niba hari aho ruhuriye na politiki mu gihugu.

Ibitangazamakuru byasubiyemo ibyo abaturage bavugaga ko abenshi mu bagabye igitero bari bitwaje imihoro, mu gihe abarwanyi ba al-Shabab bazwiho kwitwaza imbunda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG