Uko wahagera

Karidinali Kambanda: Ijwi ry’Amerika Rirafasha mu Kunga Abanyarwanda


Kardinali Antoine Kambanda.
Kardinali Antoine Kambanda.

Karidinali mushya w’u Rwanda, Antoine Kambanda arahamagarira abanyarwanda bose n’abandi bose bafite ugushaka kwiza gukomeza urugendo mu nzira y’ubwiyunge u Rwanda rwatangiye nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mu kiganiro cihariye yahaye Ijwi ry’Amerika akimara gutoranywa na Nyirubutungane Papa Fransiko, Arkiyepiskopi wa Kigali yavuze ko intera ateye ari ikimenyetso cy’ubuntu bw’Imana.

Yavuze ko umwanya wa Karidinali uzamusfasha guha imbaraga iyogezabutumwa mu Rwanda yongeraho ko Kiliziya ifatanya na Leta mu kwigisha ubumwe n’Ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Kardinali Kambanda muri ico kiganiro yagiranye na Venuste Nshimiyimana, yarangije aha umugisha abakozi b’Ijwi ry’Amerika kandi abashishikariza gukomeza umurimo wo kwigisha, guhugura no guteza imbere amahoro.

Karidinali mushya w’u Rwanda avuga ko Ijwi ry’Amerika rifasha mu murimo wo kunga Abanyrwanda
please wait

No media source currently available

0:00 0:13:44 0:00


Nyuma y’imyaka 120 Kliziya gatolika igezea mu Rwanda, nibwo bwa mbere hatowe Umukaridinali. Hashize imyaka 30 Karidinali Kambana ahawe ubupadiri na Mutagatifu Johani Paulo wa Kabiri. Yari amaze imyaka ibiri agizwe Arikiyepiskopi wa Kigali.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG