Kameruni yatangiye ibihe byo kwiyamamariza amatora y’abajyanama b’intara ateganyijwe kw’italiki 6 y’ukwezi gutaha kwa 12 n’ubwo abitandukanyije bakangisha ibitero n’imirwano. Barashaka gushyiraho Leta ivuga Icyongereza mu gihugu cyiganjemo abavuga urulimi rw’Igifaransa.
Abitandukanyije bumvikanishije ko bazaburizamo amatora. Bagabye ibitero byinshi ku makamyo y’abasilikare boherejwe kurinda abatora. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Moki Edwin Kindzeka uri i Yaounde, avuga ko guverinema irimo gusaba abaturage gufasha abasilikare baherutse kwoherezwa babagaragariza abo bakeka.
Abategetsi muri guverinoma bo mu ntara zivugwamo Icyongereza, iy’amajyaruguru ashyira uburengerazuba n’iy’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, bavuga ko abajyanama n’abayobozi ba gakondo, bagize inteko ya rubanda y’abatora, bakomeje kubona ubutumwa bw’abarwanyi babakangisha kubica.
Videwo yaherekekanyijwe ku mbuga nkoranya mbaga, yerekana umusore w’imyaka iri muri 30, akangisha kwica abakandida nibadahagarika kwiyamamaza ngo byose babivemo.
Yavuze ko “asohotse kwereka umuryango mpuzamahanga ko nta matora azaba kw’italiki ya 6 y’ukwezi kwa 12 uyu mwaka wa 2020, ko “ashaka kugira inama rubanda rwose ko rugomba kuba maso. Agakomeza avuga ko “nta matora azaba”.
Kuwa gatanu, Perezida Paul Biya yohereje minisitiri w’ingabo, umuyobozi wa polisi n’umukuru w’abakozi mu gisilikare, mu ntara zivugwamo Icyongereza, gukora ku buryo amatora atasiba.
Minisitiri Joseph Beti Assomo, avuga ko abaturage bagomba gufasha igisilikare bagatunga agatoki abitandukanyije bakeka bari aho batuye.
Ati: “Ndifuza gushimangira ntashidikanya ko kuba turi aha bigaragaza ko guverinema yiyemeje gutanga igisubizo nyacyo, gihamye kuri ibi bibazo bikomeje guhungabanya abaturage bacu. Abantu icyo basaba ni ukubaho mu mahoro, kuba mu mutuzo, ntakibahungabanya, bagasagamba”.
Assomo yasabye abaturage batora n’abakandida gushira ubwoba, anasaba abahunze kugaruka mu turere twabo.
Guverinema ya Kameruni ivuga ko itora ry’akarere kw’italiki ya 6 y’ukwezi kwa 12, rizashyiraho uburyo bwihariye mu miyoborere y’intara zivuga Icyongereza nk’uko byari byemejwe mu biganiro ku rwego rw’igihugu byatumijwe na Perezida Biya guhera kw’italiki ya 30 y’ukwezi kwa cyenda kugeza ku ya 4 y’ukwa cumi.
Ibyo biganiro byatanze ibyo babona nk’ibisubizo ku bibazo by’igihugu mu ntara zivugwamo Icyongereza. Abayobozi b’abitandukanyije bari batumiwe muri ibyo biganiro ku rwego rw’igihugu, banze kubyitabira kandi bavuze ko uburyo bwihariye ku bavuga Icyongereza ntacyo babibonamo. Bavuga ko icyo bashaka "nta kindi uretse ubwigenge bwuzuye bw’intara zivuga Icyongereza".
Izo ntara zatangiyemo urugomo mu mwaka wa 2016, ubwo abarimu n’abavoka bigaragambije bamagana iheza rikorwa n’abavuga ururimi rw’Igifaransa bagize ubwinshi mu gihugu.
Guverinema ya Kameruni yasubije ikoresheje ibikorwa byo guhiga abitandukanyije. Bafashe intwaro bavuga ko barimo kurengera abasivili. Iyo mirwano yaguyemo abantu batari munsi y’i 3 000 kandi yakuye mu byabo abarenga 500 000 nk’uko umuryango w’abibumbye ubivuga.
Facebook Forum