Uko wahagera

Kameruni: Inama ya Mbere ya Perezida Biya na Guverinema ye Kuva 2015


Perezida Paul Biya wa Kameruni
Perezida Paul Biya wa Kameruni

Ku nshuro ya mbere kuva mu mwaka wa 2015, Perezida Paul Biya wa Kameruni yatumije inama y’abaministiri kuri uyu wa kane, nk'uko byemejwe n’ibiro bye.

Biya w’imyaka 85 utarigeze wihanganira abatavuga rumwe nawe ntiyigeze atangaza ibyaganiriwe muri iyo nama y’igitaraganya yatumije. Umuvugizi wa guverinema akaba na ministiri w’itangazamakuru Issa Tchiroma Bakary yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, ko ntawemerewe kugira icyo atangaza ku bijyanye n’iyo nama.

Yagize ati “Umuntu wemerewe kugira icyo atangaza ni ministiri w’intangazamakuru ari we jye, ariko sindi mu gihugu kuko naje kwivuriza mu Bufaransa.” Icyakora yongeyeho ko ministiri w’intebe Philemon Yang ashobora gusohora itangaza ry’ibyemezo by’inama y’abaministiri.

Iyo nama ibaye mu gihe muri Kameruni bitegura amatora y’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa cumi uyu mwaka. Biteganyijwe ko Perezida Biya aziyamamariza gukomeza kuyobora Kameruni.

Bimenyerewe ko mu nama z’abaministiri zitumijwe na Perezida Biya nta wundi uhabwa ijambo usibye umukuru w’igihugu. Urugero, biravugwa ko inama yo mu mwaka wa 2011, yamaze iminota 10 gusa n abwo ari Perezida Biya uvuga gusa.

Kenshi Perezida Biya ahura n’abagize guverinema ye iyo baje kumwakira cyangwa kumusezera agiye mu ngendo zo mu mahanga, akunze kujyamo kenshi n’umufasha we Chantal.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG