Uko wahagera

Joe Biden Aratangaza Gahunda yo Guhangana na Covid-19


Joe Biden
Joe Biden

Joe Biden watorewe kuba perezida w'Amerika kuri uyu wa kane aratangaza gahunda yo guhangana n'ikiza cya virusi ya Corona. Iyo gahunda irimo kongera inkingo zitangwa no kurwanya ingaruka icyo kiza cyagize ku bukungu.

Biteganijwe ko iyo gahunda ari buze kuyitangaza mu ijambo ari buvuge kuri uyu mugoroba. Yamaze gushyiraho intego yo kuzaba hatanzwe inkingo zigera kuri miliyoni 100 mu misi yambere 100 y'ubutegetsi bwe uhereye ku italiki 20 z'uku kwezi kwa mbere.

Muri gahunda ye, byitezwe ko hashobora kubamo kongera ingengo y'imali yo kwagura gahunda yo gutanga inkingo z'ikiza cya Covid 19. Ubutegetsi bw'Amerika bwemeje ku buryo bw'ingoboka ikoreshwa ry'ubwoko bubiri bw'inkingo butandukanye. Bwombi busaba ko umuntu ahabwa urwo rukingo inshuro ebyiri. Kugeza ubu abantu barenga miliyoni 10 ni bo bamaze guhabwa urukingo rwa mbere.

Gahunda ya Biden yo kurwanya ikiza cya virusi ya Corona kandi yitezwe ko ishobora kubamo indi nkunga y'amafaranga izahabwa imiryango y'abaturage b'Amerika. Iheruka gutangwa yatindijwe nuko habayeho kutumvikana ku byerekeye ingano yayo.

Umujyanama wa Perezida Biden mu byerekeye ubukungu Brian Deese, ku wa gatatu yavuze ko muri gahunda nshya hazaba hakubiyemo n'inkunga ku bakora ubucuruzi buciriritse. Yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko izabanza kwita ku gutora ingingo zirebana n'ingamba zo gutanga iyo nkunga nyuma ikareba mu buryo bwagutse ibyo kuzahura ubukungu n'ibyerekeye ubuvuzi n'ibikorwa remezo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG