Uko wahagera

Iyicwa ry'Umwirabura Muri Amerika Ryateye Imyigaragambyo Ikaze


Umwe mu bigaragambya atwaye ibendera ry'Amerika igicuri mu rwego rwo kugaragaza umubabaro. Hirya ye hari iduka ryatwitswe n'abigaragambya bariye karungu
Umwe mu bigaragambya atwaye ibendera ry'Amerika igicuri mu rwego rwo kugaragaza umubabaro. Hirya ye hari iduka ryatwitswe n'abigaragambya bariye karungu

Muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika hakomeje imyigaragambyo mu gihugu hose yo kwamagana iyicwa ry’abirabura no gusaba ubutabera gukurikirana ababigizemo uruhare.

Leta 24 muri 50 zigize Amerika zose ziri mu myigaragambyo ikomeje gukwira mu gihugu nk’umuriro wo mu mpeshyi. Hamwe na hamwe yaranzwe n’imvururu zirimo gusenya amazu no gutwika imodoka mu bushyamirane hagati y’abashinzwe umutekano n’abigaragambya.

Mu murwa mukuru i Washington, abigaragambya berekeje ku ngoro Perezida Donald Trump w’Amerika akoreramo bavuga amagambo anenga ubutegetsi bwe n’imyitwarire ye ku kibazo cy’ivangura rishingiye ku ruhu.

Imbarutso y’iyi myigaragambyo ni urupfu rw’umwirabura George Floyd waguye mu mujyi wa Minneapolis wo muri Leta ya Minnesota yishwe n’umuposlisi w’umuzungu.

Simbasha guhumeka
Amagambo yanyuma umwirabura George Floyd yavuze mbere y'uko ashiramo umwuka umupolisi amutsikamiye n'ivi

Ambasade za Leta zunze ubumwe z’Amerika mu bihugu binyuranye by’Afurika na zo zateye intambwe idasanzwe yo kunenga bikomeye ubwo bwicanyi. Abambasaderi b’Amerika muri Uganda, Kenya, Tanzaniya na Congo bose bahurije ku kunenga iki gikorwa bavuga ko biteye ipfunwe ko Amerika yanyuze mu mateka akomeye yivangura kugeza n’aho iboneye Perezida wa mbere w’umwirabura nanubu itarabasha kwigobotora icyo bise ‘dayimoni w’ivangura’ rishingiye ku ruhu.

Amagambo yabo aje akurikira ay’umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Moussa Faki Mahamat, na we wamaganye iyicwa rya George Floyd n’ivangura rikorerwa abirabura muri Amerika muri rusange.

Abigaragambya bashyamiranye na polisi
Abigaragambya bashyamiranye na polisi

Abasesengura ibya politike baravuga ko imyigaragambyo imaze iminsi ine irushaho gusharira kubera ikibazo cy’ubwigunge muri rubanda buterwa n’icyorezo cya Covid 19 cyabaye n’intandaro y’ ibura ry’akazi rimaze kugera ku banyamerika bagera kuri miliyoni 40.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG