Urubanza ubushinjacyaha bw'u Rwanda buregamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte n’abandi bagera kuri 19 rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Gatanu tariki 20/8, rwimuriwe tariki ya 20/9. Umucamanza yavuze ko rurumo abantu benshi bityo bakaba batarasoza kurwandika.
Hakoreshwaga uburyo bw'ikoranabuhanga ry'iya kure mu kuburanisha uru rubanza. Inteko iburanisha yari i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, abaregwa bari muri gereza ya Mageragere i Kigali, naho abunganizi babo bari mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga.
Umucamanza yasomye umwanzuro ko batabashije kurangiza kwandika uru rubanza kuko dosiye ari ngari irimo abaregwa 21, n’ abaregera indishyi 80.
Uyu mwanzuro wasomwe abaregwa bose barimo kuwukurikirana muri gereza uretse Rusesabagina utagaragaye.
Gusa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga i Kigali hari abunganira Rusesabagina barimo Me Gashabana ndetse n’Umubirigi Vincent Lurquin kugeza ubu utaremererwa ku buranira mu Rwanda. Nta wundi mu bunganira abandi baregwa wari uhari.
Mu minsi ishize nibwo byatangajwe ko umubiligi Vincent Lurquin yashyizweho n’umuryango wa Rusesabagina ngo azamwunganire mu rubanza rwe aregwamo mu Rwanda, gusa Urugaga rw’Abavoka rwo mu Rwanda rwaje kumwangira rusobanura ko nta masezerano urugaga rw’Abavoka bo mu Rwanda bafitanye n’abo mu Bubiligi.
Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ifite Umutwe w’Ingabo wa FLN. Aregwa ko umutwe w’ingabo ze wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye.
Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwamusabiye gufungwa ubuzima bwe bwose kubera ibyaha ashinjwa birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba,
Rusesabagina Paul uheruka mu rukiko mu kwezi kwa 3 uyu mwaka, aho yahise yikura mu rubanza ku mpamvu yatangaje ko nta butabera ateze.
Muri uru rubanza Rusesabagina ari kumwe na Nsabimana Callixte wiyise ‘Sankara’ wahoze ari umuvugizi wa FLN.
Bari kumwe kandi na Nsengimana Herman wasimbuye Nsabimana Callixte “Sankara” ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa FLN n’abandi.
Facebook Forum