Uko wahagera

Agahenge Katangiye Kubahirizwa muri Cisjordaniya


Za roketi zarashwe ziturutse mu karere ka Gaza mu ntara za Palestina
Za roketi zarashwe ziturutse mu karere ka Gaza mu ntara za Palestina

Umutwe w’abarwanyi b’Abanyepalestina, Jihad islamique, ugendera ku matwara ya Jihad, kuri uyu wa kane wavuze ko wahagaritse imirwano mu bushyamirane na Isiraheli. Ni nyuma y’uko impande zombi zigeze ku masezerano y’agahenge zafashijwemo n’igihugu cya Misiri.

Umuvugizi wa Jihad islamique yavuze ko icyemezo cyo guhagarika imirwano gitangira kwubahiriza mu gitondo cyo kuri uyu wa kane. Yavuze kandi ko Isiraheli yemeye ibintu byinshi yasabwaga harimo kureka kwica abayobozi b’imitwe itandukanye yari yibasiye.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Isiraheli, Israel Katz, yabwiye radiyo ya gisilikare ko ingabo z'igihugu zishobora kwifata ntizongere kugaba ibitero ku banyepalesitina igihe baguma mu mutuzo. Cyakora yahakanye impinduka mu ngamba za Isiraheli, ivuga ko itazazuyaza mu gukubita uwo ariwe wese uzashaka kuyigirira nabi.

Ibitero bya Isiraheli byahitanye umuyobozi w’umutwe wa Jihad islamique mu ntara ya Gaza kuwa kabiri. Ibyo byatumye abarwanyi b’Abanyepalestina batera za roketi zo kwihimura, Isiraheli nayo igaba ibindi bitero by’indege. Iyo minsi ibiri y’imirwano yaguyemo abanyepalestina 32. Nta makuru yatangajwe y’ababisizemo ubuzima ku ruhande rwa Isiraheli.

Intumwa ya ONU mu burasirazuba bwo hagati, Nickolay Mladenov, yavuze ko Misiri na ONU bakoze ibishoboka kugira ngo ubwo bushyamirane butavamo intambara.

Mladenov yanditse ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa kane, ko amasaha ndetse n’iminsi ibiri imbere bitazoroha. Yavuze ko impande zombi zigomba kugaragaza ukwifata ku rwego rwo hejuru. Yakomeje avuga kandi ko buri wese agomba gushyiraho ake mu kubuza imivu y’amaraso gutemba ko uburasirazuba bwo hagati nta zindi ntambara bukeneye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG