Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rufite icyicaro i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwagejeje ku baburanyi bombi ibikubiye mu iperereza ry’inyongera ku birego Bwana Jean Baptiste Mugimba uregwa ibyaha bya Jenoside, aburana n’ubushinjacyaha.
Urukiko rwakoze iryo perereza rugamije kumenya amakuru ku mutangabuhamya w’ubushinjacyaha utavugwaho rumwe.
Abunganira uregwa bavuga ko uwo mutangabuhamya yivuguruza bagasaba gutesha agaciro ubuhamya bwe. Ubushinjacyaha bwo buvuga ko uwo mutangabuhamya arushaho gufasha urukiko ku makuru atanga.
Bwana Mugimba wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CDR aregwa ibyaha bya Jenoside yo mu 1994 ariko we arabihakana.
Facebook Forum