Abantu babarirwa mu bihumbi bakwiriye imihanda ya Baghdad umurwa mukuru wa Iraki kuri uyu wa Gatandatu bunamira umusirikare mukuru wa Irani na bagenzi be b’Abanyairaki baguye mu gitero cy’indege za Leta zunze ubumwe z’Amerika. Iki gitero gikomeje kuzamura umwuka mubi mu karere k’uburasirazuba bwo hagati kari gasanzwe karangwamo umutekano muke.
Ministri w’Intebe wa Iraki, Adel Abdul Mahdi yifatanije n’abitabiriye icyunamo. Bagendaga batera hejuru bavuga amagambo yo gutuka Amerika bayifuriza urupfu bakayigereranya na satani w’ubwahuro.
Mu bitabiriye icyo cyunamo harimo abagabo bambaye ibishura bya gisirikare by’umukara bari inshuti z’akadasohoka za jenerali Qassem Soleimani, wayoboraga umutwe w’ingabo zidasanzwe za Irani.
Nyuma yo kugeza umurambo wa Qassem Soleimani mu ntara ya Khuzestan, kuri uyu wa gatandatu, biteganijwe ko kuri iki cyumweru uzajyanwa i Mashhad, umugi mutagatifu w’Abashi'ite. Nyuma yaho bajye i Tehran babone kumushyingura i Kerman aho avuka.
Facebook Forum