Uko wahagera

Irani Yatangaje ko Igiye Kongera Imbaraga mu Gukora Iraniyumu.


Mu gihe umuryango mpuzamahanga uhangayikishijwe n’ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi, kuri uyu wa gatanu Irani yo yatangaje ko umugambi wayo wo gukora iraniyumu ugeze byibuze kuri 60 ku ijana.

Kuwa kabiri, nyuma y’iminsi ibiri ishinje Isirayeli kwibasira inyubak y’uruganda rwayo rwa nikereyeri mu mujyi wa Natanz, Irani yatangaje ko igiye kongera imbaraga mu gukora iraniyumu.

Ibi byatangajwe na Irani bisa nk’ibyateye urujijo, nyuma y’ibiganiro byabereye I Viyene muri Otrishiya, byo kuzahura amasezerano yo muri 2015 yari yakozwe hagati ya Irani n’ibihugu bikomeye ku isi. Hagiye gushira imyaka itatu ariko, uwahoze ari perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yikuye muri aya masezerano.

Kuri uyu wa gatanu, ukuriye ikigo gishinzwe iby’ingufu za nikereyeri muri Irani, Ali Akbar Salehi, yemeje ko ubu Irani imaze kuyungurura iraniyumu ku gipimo cya 60%. Bwana Salehi kandi ari kuri Televiziyo y’igihugu yatangaje ko ubu bakora amagarama 9 mu isaha, mu gihe inzobere zo mu ruganda rwa Natanz ziri gukora cyane ngo hashyirweho indi miyobora ibiri, kugirangao intego bihaye bayigereho.

Nyuma y’umwaka umwe gusa Leta zunze Ubumwe z’Amerika ivuye mu masezerano ya Viyene, Irani nayo ntiyatindijemo ikirenge, kuko yatangiye kugenda yikuramo buhoro buhoro kuva muri 2019, ari nabwo Amerika yatangiye kuyifatira ibihano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG