Umuyobozi w’ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei aravuga ko igihugu cye kizakomeza kudohoka ku iyubahiriza ry’amasezerano arebana na Nikleyeli. Arashimangira ko ibihugu by’uburayi bidakora ibihagije ngo bifashe Irani guhangana n’ikibazo cy’ubukungu cyatewe n’ibihamo yafatiwe.
Amagambo ye aje akurikira ay’umuvugizi w’ikigo kigenzura iby’ingufu za Nikleyeli wavuze ko kudohoka kwa Irani mu iyubahirizwa ry’ayo masezerano kudaterwa n’ukwinangira kwayo ahubwo ko ari uguha abandi bari muri ayo masezerano amahirwe yo gukora ibibareba.
Amasezerano ya Nikleyeli asaba Irani kugabanya ibigega bya Uranium bityo ikabona kugabanirizwa ibihano yashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubushinwa, Ubufaransa, Ubudage n’Uburusiya.
Umwaka ushize, Perezida Trump yakuye Amerika muri ayo masezerano avuga ko adahwitse yongera gusubizaho ibihano kuri Irani. Irani yo yatangiye kugenda yikura muri bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano kandi yavuze ko izayavamo burundu ibihugu bisigayemo ni bitayifasha guhangana n’ikibazo cy’ubukungu cyatewe n’ibihano Irani yafatiwe.
Facebook Forum