Igipolisi cyo muri Sudani cyarashe ibyuka biryana mu maso ku bantu bigaragambirizaga i Khartoum mu murwa mukuru basaba ishyirwaho ry’ubutegetsi bwa gisivili
Ishyirahamwe ry’Abanyamwuga muri Sudani (SPA), ryayoboye imyigaragambyo yatumye igisirikare gihirika ku butegetsi Perezida Omar al-Bashir, ryavuze ko bazakomeza kwigomeka kugeza igihe inama ya gisirikare izegurira ubutegetsi abasivili.
Abigaragambya bashyizeho za bariyeri bakoresheje ingiga z’ibiti n’amabuye mu karere ka Bahari kari mu majyaruguru y’igihugu. Amasoko n’amaduka mu migi yo hirya no hino mu gihugu birafunze.
Abantu bane baguye mu myigaragambyo yabaye ejo ku cyumweru. Abaganga baravuga ko kuva mu cyumweru gishize, ubwo abashinzwe umutekano bagwaga gitumo bagatera inkambi y’abigometse ku butegetsi, abantu 113 bamaze kugwa muri izi mvururu. Ministeri y’ubuzima ya Sudan yo iravuga ko hapfuye 61 gusa.
Nubwo habaye ibiganiro kenshi hagati y’abayoboye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa gisirikare n’abakuriye ubwo buyobozi, imishyikirano yananiranye mu kwezi kwa gatanu hagati.
Afurika yunze Ubumwe ivuga ko yahagaritse Sudan kuba umunyamuryango wayo kugeza igihe izashyiriraho leta ya gisivili.
Ejo ku mugoroba indege nyinshi zari zahagaritse ingendo zerekeza muri Sudani kubera icyo cyuka kibi. Abagenzi bari ku kibuga cy’indege amaso bayahanze impinga, nta cyizere ko bari bubashe kuhava.
Facebook Forum