Ubufaransa bwinjiye mu munsi wa kabiri w’imyigaragambyo igamije kurwanya amavugurura ateganijwe mu byerekeye ubwiteganyirize bw’izabukuru. Abantu bahangayikishijwe n’uko ayo mavugurura azatuma ababarirwa muri za miliyoni bakora igihe kirekire cyangwa ibyo bagenerwa mu gihe bageze mu za bukuru bikagabanuka. Imyigaragambyo yakwiriye igihugu cyose isa n’iyahagaritse ubuzima mu Bufaransa.
Abakozi babarirwa mu bihumbi mu Bufaransa bavuye ku mirimo guhera kuwa kane, amashyirahamwe yabo atangiza imyigaragambyo yo kurwanya gahunda ya Perezida Emmanuel Macron yo kuvugurura ibyerekeye ubwiteganyirize bw’iza bukuru mu gihugu. Abigaragambya bafunze uburyo bukoreshwa mu ngendo bwose, bafunga amashuri, mu mavuriro hasigara abakozi badahagije ndetse n’imwe mu mirimo ya leta ntiyakorwa.
Imyigaragambyo yabaye mu mutuzo yibanze i Paris mu murwa mukuru no mu yindi migi irenga 12 mu gihugu hose. Gusa mu burasirazuba bw’umurwa mukuru habaye akaduruvayo abigaragambya batwika ikimodoka gikora imirimo yo kubaka bityo abapolisi babarasa mo ibyuka biryana mu maso nkuko ababibonye babyemeza. Abapolisi kandi bakoresheje ibyo byuka biryana mu maso gutatanya abigaragambya mu mugi wa Nantes uri mu burengerazuba bushyira amajyaruguru n’uwa Lyon uri mu majyepfo.
Abakuru b’amashyirahamwe y’abakozi bavuze ko bazakomeza kwigaragambya kugeza igihe Perezida Macron azazibukira gahunda ateganya z’amavugurura mu birebana n’ubwiteganyirize bwo mu za bukuru.
Facebook Forum