Muri Aljeriya abanyeshuli ibihumbi baretse ibiruhuko byabo gato basubira mu myigaragambyo uyu munsi mu murwa mukuru Alger. Bibaye ibyumeru 25 badahagarara kwigaragambya. Barasaba impinduka na demokarasi.
By’umwihariko, barashaka ko abagize uruhare mu butegetsi kuva igihugu kibonye ubwigenge mu 1962 batanga umwanya, bakabisa abakiri bato muri politiki.
Bagendaga basakuza ngo "Système dégage!" bishatse gusobanura ngo “ubutegetsi bwose ni buveho.” “Algerie libre et democratique” bivuze ngo “Aljeriya yishyira yizana kandi ifite demokarasi.” “Le peuple veut l’independence.” Ni ukuvuga ngo “rubanda barashaka ubwigenge.” Basabaga kandi ko n’abafungiwe ibitekerezo byabo barekurwa bidatinze.
Mu mihanda y’Alger, abapolisi bari bakubise baruzura ariko ntibyaciye intege abanyeshuli.
Facebook Forum