Mu gihe kuri uyu wa kabiri hizihizwa umunsi mpuzamahanga mahanga w’impunzi, zimwe mu mpunzi z’Abarundi ziri mu burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo zivuga ko zihangayikishijwe n’uburyo zirangiza amashuri ntizibone imirimo muri Kongo kimwe n’abandi baturage b’abakongomani.
Ugeze muri zimwe mu nkambi z’impunzi z’Abarundi ziri muri teritware za Fizi na Uvira usanga hari umubare munini w’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye ndetse n’ababarirwa ku ntoki barangije za Kaminuza.
Gusa iyo uganire na bo bagutura ibibazo by’uko barangiza amashuri ariko ntibahabwe imirimo kimwe n’abandi baturage b’abakongomani biganye.
Nduwimana Aimable amaze imyaka ibiri arangije Kaminuza mw’ishyami ry’ikiganga ubu akora imirimo yo guhingira abaturage b’Abakongomani kugira ngo abone ibyo afungura. Avuga ko ari ingorabahizi kuri bo kubona imirimo muri Kongo, ari mpunzi.
Célestin Nduwimana umaze imyaka umunani mu nkambi ya Lusenda yize amashuri yisumbuye na Kaminuza yiyishurira ashimangira ko ahangayikishijwe n’uburyo biga ariko ntibahabwe imirimo kandi ihari.
Kubera uku kubura imirimo kw’izi impunzi iyo zirangije amashuri yisumbuye hari izo usanga zikora ikimotari, izindi zikora mutubare, guseha imisenyi ndetse no mu bucuruzi.
Didier Numbi wa Numbi aserukira komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi mu Lusenda yabwiye ijwi ry’Amerika ko amategeko ya Kongo yemerera impunzi gukora imirimo iyo ari ariyo yose usibye kwinjira muri politiki y’iki gihugu ndetse no muri service z’umutekano.
Uyu muyobozi akomeza kuvuga ko hari impunzi zikora mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi ndetse n’ubwubatsi no gutwara abantu n’ibintu muri Kongo.
Twavugishije HCR ntibyadukundira, gusa mu biganiro igenda iha impunzi ivuga ko impamvu itishurira abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na Kaminuza ari uko ifite amikoro make y’amafaranga.
Facebook Forum