Uko wahagera

Impanuka y’Indege Yahitanye Abantu Bane muri Kongo


Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, impanuka y’indege yahitanye abantu bane. Iyo mpanuka yabereye hagati y’intara za Maniema na Kivu y’epfo hafi y’umujyi wa Bukavu.

Ibi byemezwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Guverineri wa Kivu y’epfo, Kasi Ngwabidje, na we wemeza iyo nkuru avuga ko yahise atangiza iperereza ku cyateje iyo mpanuka.

Yongeyeho ko iyo ndege yari iy’isosiyete yitwa Agefreco izwiho gutwara abantu n’ibintu mu ndege. Guverineri Ngwabidje yihanganishije ababuze ababo avuga ko yifatanije nabo mu kababaro.

Si ubwa mbere muri Kongo haba impanuka z’indege. Mu mwaka ushize habaye indi mpanuka ikomeye y’indege itwara imizigo yahitanye abantu umunani barimo n’abakozi bo mu biro by’umukuru w’igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG