Umuyobozi w’ikompanyi y’indege ya Ethiopian Airlines aravuga ko kugeza ubu hakiri ibibazo byinshi bitarabonerwa ibisubizo ku birebana n’impanuka y’indege yo mu bwoko bwa Boieing B-737 MAX iherutse guhitana abantu 157.
Uwo muyobozi yasezeranije ko hazabaho ubufatanye butaziguye mu gushakisha icyateye iriya mpanuka.
Tewolde Gebremariam uyobora Ethiopian Airlines aravuga ko ashigikiye icyemezo cyafashwe mu maguru mashya impanuka ikimara kuba cyo guhagarika indege zose zo muri ubwo bwoko. Avuga ko cyahereye mu ikompanyi ayobora kikagera mu yandi makompanyi y’indege hirya no hino ku isi.
Uyu muyobozi Gebremariam yashimangiye ko abakozi b’ikompanyi ya Ethiopian Airlines batojwe bihagije, kandi ko ari yo yonyine muri Afrika no muri nkeya ku isi zifite amahugurwa yuzuye yo kuri urwo rugero.
Mu magambo asa n’ayiyama bimwe mu bitangazamakuru bitavuze neza iyo kompanyi, uyu muyobozi yumvikanishije ko ibyago byabaye kuri iriya ndege bidakwiriye kuba isura iranga ikompanyi ayoboye. Yongeyeho ko bazakomeza gukorana n’ikigo cya Boeing n’abafatanyabikorwa babo kugira ngo ingendo zo mu kirere zirusheho kugenda neza.
Facebook Forum