Abakozi b'iteganyagihe mu kigo cy'igihugu gishinzwe ibya Serwakira muri Amerika baratangaza ko imvura ivanze na n'umuyaga yiswe Ida yatangiye guhindukamo Serwakira yerekeza mu majyepfo y'Amerika aho ishobora kuzagera mu ntangiriro z'icyumeru gitaha.
Mu cyegeranyo cyacyo giheruka, ikigo cy'igihugu gishinzwe ibya Serwakira muri Amerika cyavuze ko imvura n'inkubi y'umuyaga yiswe Ida igeze mu birometero 75 mu murengerazuba bushyira amajyaruguru y'ikirwa kinini cya Kayima.
Bavuze ko ikataje ku muvuduko w'ibirometero 24 ku isaha yerekeza mu burengerazuba bushyira amajyaruguru. Umuvuduko wo hejuru iyi miyaga ifite ubu ugera ku birometero 75 ku isaha
Abakozi b'iteganyagihe ry'Amerika berekanye ko Ida igenda iva mu birwa bya Kayima yerekeza mu burengerazuba bwa Cuba. Itegerejwe kugera mu burasirazuba bushyira amajyepfo y'ikigobe cya Mexico ku cyumweru biteganijwe ko izahita yongera umuvuduko igahindukemo Serwakira.
Bakozi b'iteganyagihe baravuga ko ubushyuhe bw'amazi ari muri icyo kigobe buzongera umuvuduko w'iyo Serwakira igenda igana ubutaka bw'Amerika.
Iramutse igeze ku butaka bw'Amerika ku cyumweru yaba ihageze nyuma y'imyaka 16 yuzuye neza Serwakira yiswe Katrina izahaje umujyi wa New Orleans uri muri leta ya Louisiana mu mwaka wa 2005.
Mu mwaka wa 2020 Leta ya Louisiana yagezwemo na Serwakira 3 zikomeye. Abakozi b'iteganyagihe baravuga ko uko ukurikije iko ibintu bihagaze ubu ntawapfa kwemeza ku buryo budasubirwaho aho birimo bigana
Facebook Forum