Perezida w’Amerika watowe, Joe Biden, agiye gutanga amadolari angana na tiriyari 1 na miliyari magana cyenda yo kunganira abaturage bazahajwe n’icyorezo cya virusi ya corona. Azajya ku butegetsi, iki cyorezo kimaze kwica abasaga ibihumbi 400 n’abandi miliyoni nyinshi bakirwaye.
Uyu mushinga watangajwe ku wa Kane w’icyumweru gishize, ni intangiro ya porogaramu nyinshi z’abademokarate bazaba bafite ubwiganze mu nteko. Mu by’ibanze ku ngengabihe yabo harimo iby’imihindagurikire y’ikirere, uburenganzira bw’abatora no kuvugurura itegeko rigenga abimukira.
Ibi biziyongera ku kuba sena izaba igomba gusuzuma ibirego by’uwo Joe Biden asimbuye, Donald Trump, by’uko yahamagariye abaturage kugota ingoro inteko ishingamategeko ikoreramo mu gihe yari mu bikorwa byo kwemeza insinzi ya Biden.
Kuva mu gihe cya Perezida Franklin Roosevelt ubwo yashakaga gushyira mu ngiro gahunda ye mu bihe bitari byoroshye na gato mu myaka ya 1930, iminsi 100 ya mbere ku butegetsi ni umunzani abaperezida bose basuzumirwaho. Biraboneka ko Biden yamaramaje gushyira mu bikorwa gahunda ye akigera ku butegetsi nk’uko inzobere muri politike zibivuga.
Dan Mahaffee ni impuguke mu by’imikorere y’abaperezida n’inteko ishingamategeko. Avuga ko intego ya perezida yo gutanga tiriyari zisaga 2 z’amadolari mu kugoboka abaturage yasuzumirwa ku mugambi wa Barack Obama wigeze kuyobora Amerika. Uyu yasinyiye miliyari 787 zo kunganira abaturage akigera ku butegetsi kandi Biden ni we wari umwungirije. Iyi mpuguke ivuga ko bitazamworohera ko Abadepite n’abasenateri bemera imigambi ye nubwo hose azaba afite ubwiganze bw’abo mu ishyaka rye, kimwe n’uko Obama na we bitamworoheye. Impuguke Mahaffee avuga ko impamvu ari uko mu byo Biden azakeneraho icyemezo cya kongre harimo politike y’ubuvuzi n’iy’imihindagurikire y’ikirere.
Yagize ati “ibi bihe by’akaga ku baturage nk’uko visi perezida watowe, Kamala Harris yabivugiye i Wilmington mur Leta ya Delaware Ubwo Biden we yavugaga ko igihugu gikeneye inyunganizi nyuma y’amezi abaturage batava mu rugo byagabanije ubushobozi bwabo ndetse n’igihugu gisigara kaga.”
Ku ruhande rwe, perezida watowe, Biden yaravuze ati
“Abagera kuri miliyoni 18 mu Banyamerika bishingikirije ku nkunga ihabwa abatagira akazi, ibigo biciriritse bigera ku bihumbi 400 byafunze imiryango kuburyo buri wese abona ko turi mu bihe ubukungu bwarindimutse mu buryo butigeze bubaho kandi abaturage bakeneye ubufasha kuruta ikindi gihe babukeneye. Abaturage baragowe cyane kandi nta gihe dufite cyo gutakaza, igihe ni iki cyo kubazahura"
Muri iki gihe avuga ko ari icyo gufata ibyemezo byihuse, umusenateri wo mu ishyaka ry’abarepubulkani ukomoka muri leta ya Florida, Marco Rubio we yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter nk’utiteguye kwemera imigambi ya Biden. Ati “Perezida watowe yamaze imyaka 35 ari umusenateri. Arabizi neza ko gahunda yaraye atangaje itazemerwa byoroshye nk’uko abyibwira.” Uyu yavuze ko icyihutirwa ari ugutekereza uburyo bwo kongera umushahara fatizo ku bakozi, ati “nareke ahubwo tubanze twongerere abaturage umushahara.”
Muri gahunda ye harimo guhita atanga ingoboka ingana na tiriyari y’amadolari no gufasha abantu n’imiryango ibara ubukeye. Arashaka gutanga amadolari 1400 kuri buri muntu, asanga ayandi 600 Perezida Trump yatanze nk’ingoboka mu kwezi gushize; akongera kandi igjhe cyo gufasha abatagira akazi. Muri gahunda ye kandi harimo kongera umushahara-fatizo ukaba amadolari 15 ku isaha kuri buri mukozi, kurengera abakodesha amazu yo kubamo, no kongera amafaranga atunga abatishoboye.
Joe Biden kandi arateganya miliyari 440 zizahita zihabwa abakora ubucuruzi baciriritse no kunganira zimwe muri leta zazashajwe n’iki cyorezo ku buryo imisoro zinjizaga yagabanutse bikomeye .
Mu bindi Biden afite ku murongo w’ibyo azakora harimo miliyari 400 z’amadolari leta izifashisha mu guhangana na virusi ya corona, abaturage bose bagahabwa urukingo; bagasuzumwa bose no gushyigikira ibigo by’amashuri kimwe no guha abaganga agahimbazamusyi.
Gahunda Joe Biden yashyize ahagaragara ku wa Kane w’icyumweru gishize nk’ibyo ateganya akigera ku butegetsi, si byo byonyine ateganya gukora. Mu bindi ateganya harimo kuzahura imibanire n’amahanga yasaga nk’iyasinzikaye ku butegetsi bwa Trump. Ashaka kandi kuzatumiza Inama mpuzamahanga yiga ku kurwanya ruswa no kwishyira imbere.
Joe Biden arateganya kandi ko itegeko ry’amatora ryavugururwa, maze amwe mu maleta agifite amananiza ku burenganzira busesuye bw’abatora, agakurwaho. Mu butabera, arashaka ko hajyaho komisiyo isuzuma imikorere ya polisi kugira ngo hagabanwe uguhangana kwabo na rubanda bashinzwe kurinda, kubera igisa no kwibasira abirabura baba muri Amerika bimaze gufata intera ndende. Anashyigikiye ibyo kuvugurura ibihano ku buryo byagabanya ibyaha bikorwa n’abafunguwe.
Perezida mushya arateganya kandi gusubiza Amerika mu masezerano y’i Parisi ajyanye ni kurengera ibidukikije, kuvurura itegeko ry’imisoro n’irirebana n’abimukira; aho ateganya guha ubwenegihugu abasaga miliyoni 11 babaga muri Amerika batagira ibyangombwa. Arifuza kandi kongera no gusana ibikorwaremezo hitawe ku bidukikije aho ateganya tiriyari 2 zizifashishwa mu gusana imihanda no guhanga imihanda, ibiraro n’izindi nzira zihuza amaleta. Arateganya kubijyanisha no guteza imbere ikorwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi, ubuhinzi butangiza ibidukikije kimwe no guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu risubiira.
Impuguke Mahaffee uzobereye mu by’imikorere y’abaperezida n’inteko ishingamategeko asanga Biden akwiye kwiyegereza cyane kongre akigera ku butegetsi, kugira ngo azabashe kugera ku mugambi ye. Ati “icy’ingenzi cyane n’iyo abamushyigikiye baba bangana n’abamurwanya muri sena ni ukumenya ko hari igikwiye gukorwa mu kuzahura ubukungu. Iby’uko kubona urukingo bigenda gake ntawe utabibona, abantu bakomeje gutakaza imirimo, ibi rero binahangayikishije abadepite n’abasenateri.”
Iyi mpuguke ikanzura ivuga ko Biden asabwa gukora byinshi mu guhinyuza imvugo ya Donald Trump y’uko atatsinze amatora biciye mu mucyo. Ati “kimwe mu bizagora Biden harimo n’ibivugwa n’abashyigikiye Trump cg na we ubwe, ko Biden yatsinze amatora mu buriganya. Ndibwira ko ari ngombwa kuri we gukora cyane no kugera kuri byinshi kugira ngo ahinyuze iyo mvugo.”
Facebook Forum