Minisitiri w’ubuzima wa Kongo mu ijoro ry’ejo kuwa kabiri, yavuze ko abantu 129 bishwe n’icyorezo cya Mugiga, muri 267 byari byagaragaye ko banduye iyo ndwara mu ntara ya Tshopo. Ni nyuma y’uko habonetse umuntu wa mbere wanduye iyo ndwara mu kwezi kwa gatandatu.
Ibipimo byakozwe na Institut Pasteur i Paris mu Bufaransa, byabonye ubwoko busanzwe buzwi bwa bagiteri itera indwara ya Mugiga “Neisseria meningitidis” izwiho kuba yatera icyorezo ahantu hagari, nk’uko ishami rya ONU ryita ku buzima OMS ryabivuze.
Iperereza ryakozwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu hafi ya Panga mu birometero 270 uvuye mu mujyi wa Kisangani mu majyaruguru ya Congo, ryasanze abarwayi bari bazahajwe n’umuriro mwinshi, kubabara umutwe, kugagara ijosi no kutabasha kuvuga neza. Byatangajwe na Minisitiri w’ubuzima, Jean Jacques Mbungani.
Mugiga yandura binyuze mu gusomana, kwitsamurira ku wundi cyangwa kumukororeraho cyangwa kubana bya hafi n’umuntu wanduye. Abantu b’imyaka yose bashobora kwandura iyo ndwara, uretse ko ahanini ifata impinja n’urubyiruko.
Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Dr. Matshidiso Moeti yagize ati: “Turakora mu buryo bwihuse, dutanga imiti kandi twohereza impuguke zo gufasha mu bikorwa bya guverinema, kugirango icyorezo gihagarare mu gihe gito gishoboka”.
Intara ya Tshopo iri mu gice cy’Afurika gikunze kwibasirwa n’indwara ya Mugiga, gifatwa nk’umukandara, cyambukiranya umugabane kuva kuri Senegali kugeza kuri Etiyopiya.
Congo yahuye n’ibyorezo byinshi mu bihe byahise, harimo icyabaye mu mwaka wa 2009 cyanduwe n’abantu 214 kikica 15, nk’uko ishami rya ONU ryita ku buzima OMS ribivuga.
Hejuru y’imyaka y’ubushyamirane mu gihugu n’ikibazo cy’amafaranga make, urwego rw’ubuvuzi rwa Congo rujegajega, mu myaka ine ishize rwahuye n’ibyorezo bine, harimo Ebola, Cholera n’iseru, peste bubonique na Covid-19. (Reuters)
Facebook Forum