Uko wahagera

Icateye Urupfu rwa Kizito Mihigo Gikomeje Kutavugwako Rumwe


Kizito Mihigo
Kizito Mihigo

Urwego rw'ubushinjacyaha bukuru mu Rwanda bumaze gushyira ahagaragara raporo ku cyateye urupfu rw'umuhanzi Kizito Mihigo. Iyo raporo ivuga ko nta kurikiranacyaha ryabaho kuko ngo nyakwigendera yapfuye yiyahuye.

Icyafatwa nk’incamake ya raporo ku rupfu rw’umuhanzi w’Umunyarwanda Kizito Mihigo cyashyizwe ahagaragara n’urwego rw’ubugenzacyaha bukuru gifite umutwe ugira uti “ Itangazo ku byavuye mu iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo."

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Bwana Aimable Havugiyaremye, umushinjacyaha mukuru ritangira rivuga ko ubushinjavcyaha bukuru akuriye rwakiriye raporo itanzwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB mu mpine ku iperereza ryakozwe ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo, rwabaye tariki ya 17/02 /2020 rwabereye aho yari afungiye i Remera kuri Sitasiyo ya polisi, I Kigali.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko iyo raporo igaragaza ibyavuye mu iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye. Rivuga ko raporo y’isuzumwa ry’umurambo( Medical-Legal Autopsy Report) mu rurimi rw’icyongereza yakozwe na rabolatwari y’igihugu Rwanda Forensic Laboratory ( iyo raporo ngo yeretswe umuryango we) n’ibyavuye mu ibazwa ry’abantu babajijwe.

Muri iri tangazo kandi ubushinjacyaha bukuru buvuga ko iperereza ry’aho urupfu rwabereye rigaragaza ko umurambo wa Bwana Kizito Mihigo wasanzwe umanitse kuri Grillage y’idirishya ry’icyumba yari afungiyemo, uhambiriye mu ijosi n’umugozi ukozwe mu gice cy’ishuka yiyorosaga.

Rivuga ko raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical-Legal Autopsy Report) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko icyateye urwo rupfu ari ukubura umwuka (Asphyxia) mu rurimi rw’icyongereza gushobora guterwa no kuba yariyahuye yimanitse.

Itangazo rivuga ko abantu babajijwe barimo abapolisi babiri batavugwa amazina ngo bari barinze aho Bwana Kizito Mihigo yari afungiye ngo bahamya ko batashoboraga kumva ibibera mu cyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo, bitewe n’uko ngo bagaragaje ko hagati y’aho bari bicaye n’icyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo hari intera itatuma bumva ibyabaye.

Itangazo ry’ubushinjacyaha bukuru rigasoza rivuga ko nyuma yo gusesengura byimbitse raporo yatanzwe na RIB ku iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo, ubushinjacyaha bukuru busanga urupfu rwa Bwana Kizito Mihigo rwaratewe no kwiyahura yimanitse. Bukanzura buvuga ko busanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu.

Mu gushaka kumenya koko niba ubushinjacyaha nk’uko bubivuga bwaramurikiye umuryango wa Nyakwigendera iyi raporo, Ijwi ry’Amerika yahamagaye umwe mu bavandimwe ba Kizito Mihigo ariko ku mpamvu za tekiniki ntitwumvikana ku murongo wa telephone.

Twashakaga kumenya kandi tukemeza koko niba barahawe iyo raporo nk’umuryango, tukamenya igihe bayiherewe ndetse niba barananyuzwe n’ibiyikubiyemo tukamenya n’icyo baba biteguye gukurikizaho igihe baba bataranyuzwe.

Mu gisubizo cyanditse ku butumwa mushikiwe yatwandikiye mu rurimi rw’icyongereza ko " icyemezo cy’umuryango ari ukutagira icyo uvuga mu itangazamakuru muri ibi bihe bikomeye by’ikiriyo cy’umuntu wabo bakundaga cyane. Ati “ Tuzi neza ko yari arenze kuba umuvandimwe ariko mutwemerere twigumire mu buzima bwacu bwite.

Mu bihe bitandukanye Ijwi ry’Amerika yakunze guhabwa amakuru na bamwe mu bigeze gufungirwa aho bivugwa ko Bwana Kizito Mihigo yiyahuriye ndetse banahamaze umwanya bakadukurira inzira ku murima ko kuhiyahurira mu buryo busobanurwa bitashoboka.

Amakuru y’uruvangitirane ku rupfu rw’umuhanzi w’icyamamare Bwana Kizito Mihigo kuva yamenyekana yakunze kutavugwaho rumwe. Bamwe bati “ Yapfuye yiyahuriye muri kasho ya polisi” abandi bati “ yivuganywe n’ubutegetsi nyuma yo kutanyurwa n’indirimbo yahanze ijya ahabona mu 2014 yitwa igisobanuro cy’urupfu bamwe basesengura bakemeza ko yashakaga kuvuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.

Hagati aho ubwo tuvuga kuri iri tangazo ry’urwego rw’ubushinjacyaha bukuru rigaragaza icyateye urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo, Ijwi ry’Amerika ikomeje kubona amakuru aturuka ahantu hatandukanye avuga ko abavandimwe b’abandi bagabo babiri bafatanywe na Kizito Mihigo bari kwimwa uburenganzira bwo kubasura muri kasho za polisi.

Inkuru yateguwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa

Icateye Urupfu rwa Kizito Mihigo Gikomeje Kutavugwako Rumwe
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:27 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG