Muri Kameruni, abantu ibihumbi n’ibihumbi bahunze ubushyamirane mu gice kivugwamo urulimi rw’icyongereza nyuma y’imivu y’amaraso yatembeshejwe mu mpera z’icyumweru.
Imirwano hagati y’abasilikare n’abitandukanyije yaguyemo abantu batari munsi ya 40.
Hari n’umwepisikopi washimuswe. Iyo mirwano yongeye kwubura nyuma y’uko urukiko rwa gisilikare rutegetse ko abayobozi b’abitandukanyije bafungwa ubuzima bwose.
Ibitero biheruka byatangiye urukiko rwa gisilikare i Yaounde rumaze kuvuga ko rwasanze umuyobozi w’abitandukanyije Ayuk Tabe n’abayoboke be icyenda, bahamwa n’icyaha cyo kwitandukanya, iterabwoba no guhungabanya leta. Urukiko rwabahanishije gufungwa burundu.
Iyo mirwano yasubije yakuyeho icyizere cy’uko amashuri yakwongera gutangira muri iki cyumweru. Yari amaze imyaka itatu afunze.
Facebook Forum