Uko wahagera

Ibihugu Bigize G-7 Byamaganye Kudeta yo muri Myanmar.


Mu itangazo bashyize ahagaragara, ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga ba Leta zunze ubumwe z'Amerika, Canada, Ubwongereza, Ubutaliyani, Ubufaransa, Ubudage n'Ubuyapani bavuga ko bahangayikishijwe cyane n'ifungwa ry'abayobozi b'igihugu n'aba sosiyete sivili, no kwibasira itangazamakuru.

Baragira, bati: "Amatora yo mu kwezi kwa 11 gushize agomba kubahirizwa kandi inteko ishinga amategeko yayavuyemo igomba guterana bidatinze." Barasaba abasilikali ba Myanmar guhagarika amategeko yo mu bihe bidasanzwe, kurekura abafunze bose, barimo n'umukuru w'igihugu Aung San Suu Kyi, no kwemerera abatabazi kugeza imfashanyo ku baturage bari mu kaga.

Hagati aho, muri Myanmar havutse umutwe wiyemeje kurwanya kudeta y'abasilikali witwa "Mouvement pour la Désobéissance Civile" mu Gifaransa. Mu itangazo ryabo rya mbere, baramagana kudeta, bavuga ko "abasilikali bashyize inyungu zabo hejuru y'iz'abaturage bugarijwe n'ibibazo by'ingutu muri iki gihe cya Covid-19 imaze guhitana abantu barenga 3,100" muri Myanmar. Igikorwa cya mbere kigaragara cyabo: abakozi bo mu bitaro 70 bahagaritse akazi mu mijyi 30 y'igihugu.

Naho Aung San Suu Kyi, urukiko rwategetse ko afungwa by'agateganyo iminsi 30, nk'uko ishyaka rye, National League for Democracy, ribivuga mu itangazo ryashyize ku mbuga nkoranyambaga Facebook. Abasilikali bamuhiritse ku butegetsi bamurega mu bucamanza ibyaha byo "kwica amategeko agenga kohereza no gutumira ibicuruzwa mu mahanga."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG