Intumwa za Misiri, Etiyopiya na Sudani zikomeje ibiganiro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bigamije gukemura amakimbirane aturuka ku ikoreshwa ry’amazi y’uruzi rwa Nil.
Ayo makimbirane yavutse nyuma yuko Etiyopiya itangiye kubaka urugomero runini rw’amashanyarazi rwiswe Grand Ethiopian Rennaissance Dam ku ruzi rwa Nil.
Itangazo dukesha ministeri y’imali y’Amerika rivuga ko hari byinshi izo ntumwa zimaze kumvikanaho bizaba bikubiye mu masezerano azashyirwaho umukono n’abakuru b’ibyo bihugu uko ari bitatu. Byitezwe ko ayo masezerano azaba yagezweho mu mpera z’uku kwezi kwa kabili.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Mike Pompeo uri mu rugendo ruzamugeza mu bihugu bya Angola, Etiyopiya na Senegal yavuze ko akomeje gukurikiranira hafi ibijyanye n’ibyo biganiro ku ikoreshwa ry’uruzi rwa Nil.
Uwo mushinga w’urugomero uzarangira utwaye akayabo ka miliyari ennye z’amadolari. Ni umwe mu mishanga ikomeye y’ibikorwa remezo ku mugabane w’Afurika.
Etiyopiya iteganya ko urwo rugomere ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga megawati 6,000 z’amashanyarazi ubwo uzaba urangiye mu 2022.
Uyu mushinga wakuruye impaka hagati y’ibihugu bya Misiri na Sudani bivuga ko ruriya rugomero ruzateza igabanuka ry’amazi ya Nil.
Mirongo icyenda ku ijana by’amazi Misiri ikoresha iyakura kuri Nil.
Facebook Forum