Urubyiruko rwo mu Rwanda rutangiye gusobanukirwa uko rwakwirinda icyorezo cya Ebola kigiye kumara umwaka kibasira ibihugu bitatu byo muri Afurika y'uburengerazuba.
Mu biganiro binyuranye abayobozi b'u Rwanda bageza ku baturage, ntibahwema kubasobanurira neza ibimenyetso by'icyo cyorezo ndetse n'uko bakwitwara mu gihe bumvise ko hari umuntu, yaba umuvndimwe, umuturange cyangwa se undi wese bazi yanduye Ebola.
Mu kiganiro cy'ububyiruko Heza gitegurwa n'Ijwi ry'Amerika, turumva uko bamwe mu rubyiruko babyumva.