Gusoza icyunamo byabaye mu buryo busanzwe taliki ya 13 y'ukwa 4 mu mwaka wa 2011. Ku rwibutso rw’abanyapolitiki rwubatse ku musozi wa Rebero mu nkengero z’umujyi wa Kigali niho imihango yabereye. Uwo musozi ushyinguweho bamwe mu banyepolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda mu gihe cya jenoside. Ubutumwa bwahatangiwe bwahaga impanuro abanyepolitiki bw’iki gihe mu Rwanda.
Umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya politiki, Madamu Mukakanyamugenge Jacqueline, yiyamye abo yise”abagizi ba nabi”, avuga ko icyo bagamije ari uguhembera urwango mu Rwanda.Perezida w’urwego rwa sena Dr Vincent Biruta, wanashoje imihango yo kwibuka ku nshuro ya 17, yavuze ko umuyobozi ahabwa agaciro n’ibikorwa bye. Yasobanuye ko ari ko byagenze ku banyapolitiki bibukwa.
Mu banyapolitiki bibukwa bashyinguye ku musozi wa Rebero harimo Ngango Felicien, Nzamurambaho Frederic, Kavaguranda Joseph, Kabageni Venantie, n’abandi. Ku musozi wa Rebero hashyinguwe kandi abantu barenga ibihumbi 14 bataburuwe mu byobo bitandukanye bari barajugunywemo byo mu Mujyi wa Kigali.
Ku muryango Ibuka uharanira inyungu z’abacitse ku icumu, kwibuka biracyakomeza. Biteganijwe kurangira ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2011, itariki u Rwanda rwemeje ko ari bwo jenoside yahagaritswe.