Kuri uyu wa gatatu, uhagarariye Ishyirahamwe Maison Shalom rirera abana b'impfubyi, Marguerite Barankitse yabwiye Ijwi ry'Amerika ko yatunguwe n’amakuru yemeza ko ikicaro cy’iryo shyirahamwe cyari mu ntara ya Ruyigi cyafashwe n’irindi shyirahamwe ryitwa Fondation Pax Burundi riyobowe n’umukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, Reverien Ndikuriyo.
Umuvugizi wa Fondation Pax Burundi, Fabrice Niragira, mu kiganiro n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Venuste Nshimiyimana, yamubajije impamvu bakorera mu mazu ya Maison Shalom.
Facebook Forum