Uko wahagera

FDU-Inkingi na RNC Ihuriro Nyarwanda Byibukiye Hamwe mu Bubiligi


Kugirango abanyarwanda n'abanyamahanga bose babone urubuga rusesuye rwo kwibuka ababo.

Umutwe wa politiki FDU-Inkingi n’umutwe wa RNC-Ihuriro Nyarwanda ejobundi kuwa gatandatu taliki ya 14 y’ukwezi kwa kane, byateguriye hamwe igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yo mu Rwanda.

Iyo mitwe yombi ya politi ikorera ahanini hanze y'igihugu ivuga ko yahisemo iyi taliki kugirango abanyarwanda n'abanyamahanga b'amoko yose biciwe mu Rwanda muri 1994 babashe kubona urubuga rusesuye rwo kwibuka.

Igitambo cya misa n’ibiganiro mpaka byaranze uwo munsi byabereye I Bruseli mu Bubiligi. Etienne Karekezi yabajije umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi, bwana Bucyeye Yozefu, umwe mu bari kw’isonga ryo gutegura ibyo bikorwa icyo bari bagamije.

XS
SM
MD
LG