Ikigega cya leta gishinzwe gufasha abacitse ku icumu batishoboye FARG, kiravuga ko kitabona ubushobozi bwo kurihira abanyeshuri mu rwego rw’amashuri yo mu kiciro cya gatatu cya kaminuza, bakunze kwita mu ndimi z’amahanga (Masters).
Umuyobozi w’iki kigo Theophile Ruberangeyo, mu kiganiro yahaye ijwi ry’Amerika, avuga ko nabo FARG ifite mu mashuri yisumbuye na za kaminuza itarabasha kubakemurira ibibazo byose bafite.
Ni inkuru yateguwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda.