Uko wahagera

Facebook Yahagaritse Kwinjira ku Rubuga Ukoresheje Isura


Facebook
Facebook

Urubuga rwa Facebook rwatangaje ko ruhagaritse ikoranabuhanga ryo ku mbuga z'abarugana hakoreshejwe isura.

Facebook iravuga ko icyo cyemezo cyafashwe kubera impungenge za rubanda zikomeje kwiyongera ariko ikemeza ko izakomeza gukora kuri iryo koranabuhanga mu rwego rwo gukemura ibibazo bivugwa.

Bivuze ko amasura y'abantu barenga miliyari yari ashyinguwe na Facebook yose azahanagurwa bitarenze ukwezi kwa 12 nkuko byatangajwe n'ibiro ntaramakuru by'Abongereza (Reuters).

Icya gatatu cy'abakoresha urubuga rwa Facebook bari baritabiriye iri koranabuhanga.

Gusa iki kigo giheruka guhindura izina mu cyumweru gishize kikiyita Meta, ntabwo gifunze iri koranabuhanga ku buryo bwa burundu. Cyatangaje ko kirebye uko mu bihe biri imbere bizaba byifashe gisanga uburyo bwo kumenya amasura ya ba nyir'ugukoresha imbuga nkoranyambaga ari igikoresho gikomeye cyo gukumira abashaka kwiyoberanya cyangwa kwishora mu bikorwa by'ubujura.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG