Uko wahagera

EU Yiteguriye Guhana Bamwe mu Basirikare ba Venezuela


Federica Mogherini Ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi
Federica Mogherini Ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi

Ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi Federica Mogherini aravuga ko uwo muryango witegura gushyiriraho ibihano abasirikare b’igihugu cya Venezuela bagize uruhare mu bikorwa byo kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Ibyo bibaye bikurikira urupfu rwa Rafael Acosta, umusirikare wo mu barwanira mu mazi ufite ipeti rya Captain waguye mu buroko bivugwa ko yakorewe iyicarubozo.

Federica Mogherini yavuze ko urupfu rwa Rafael Acosta waregwaga kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi ari urugero rudasubirwaho rw’igihugu kirimo gusubira inyuma vyatewe n’itoteza rikorwa na Perezida Nicolas Maduro.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyiriyeho ibihano ishami rishinzwe iby’ubutasi rya Venezuela taliki 11 z’ukwa karindwi nyuma y’urupfu rwa Acosta.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG