Uko wahagera

Etiyopiya Yanenze Umuyobozi wa OMS


Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS yavuze ku bibazo by'intara ya Tigreya
Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS yavuze ku bibazo by'intara ya Tigreya

Leta ya Etiyopiya yandikiye ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ishinja umuyobozi wayo ukomoka muri icyo gihugu kwitwara nabi nyuma y'aho anengeye intambara n'ibibazo byugarije rubanda muri icyo gihugu.

Hashize imyaka ine Etiyopiya yohereje Tedros Adhanom Ghebreyesus kuyobora iri shami rya ONU ryita ku buzima ariko ubu iravuga ko atujuje inshingano yari ategerejweho z'ubunyangamugayo n'ubunyamwuga mu mikorere y'akazi ke. Leta ya Etiyopiya iramushinja kwivanga mu bibazo byayo bwite nkuko bigaragara mu itangazo yasohoye ku wa kane w'iki cyumweru.

Ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Etiyopiya yavuze ko abinyujije mu bikorwa bye, Tedros Adhanom Ghebreyesus yakwirakwije amakuru atari yo ashobora gutera ibibazo kandi ibyo byagize ingaruka ku isura ya OMS, ubwigenge bwayo no ku cyizere yari ifitiwe na rubanda.

Tedros, ubwe akomoka mu ntara ya Tigreya. Inshuro nyinshi yakomeje kunenga ibibera mu gihugu cye asaba amahanga inkunga yo kugoboka abatuye muri aka gace ka Etiyopiya kazahajwe n'intambara. Ku wa gatatu w'iki cyumweru yabwiye abanyamakuru ko nta gihugu kugaragaramo akaga muri iki gihe nka Etiyopiya, atanga urugero rw'umuganga wo muri ako karere wabwiye OMS ko imiti y'ubuvuzi bwibanze yabashiranye kuva mu kwezi kwa gatandatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG