Umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Etiyopiya, Jawar Mohammed yongeye kwitaba urukiko ku byaha by’iterabwoba aregwa. Jawar Mohammed na bagenzi be 22 bitabye urukiko uyu munsi kuwa mbere ku byaha by’iterabwoba n’ibindi byaha by’urugomo.
Jawar Mohammed yatawe muri yombi mu kwezi kwa gatanu nyuma y’iyicwa ry’umuririmbyi wari ikirangirire, Hachalu Hundessa, waharaniye uburenganzira bw’abo mu bwoko bw'aba Oromo.
Abasesengura ibya politiki bavuga ko, ibyaha aregwa bishobora kuzongera umwuka mubi mu ntara ya Oromia, igize igice kinini cya Etiyopiya kandi ituwe cyane.
Mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2019, Jawar Mohamed uyobora shene ya televisiyo, “the Oromia Media Network”, yabonanye na minisitiri w’intebe Abiy, afite icyizere cyo kumwumvisha ko akwiye kureka ibice bitandukanye bya Etiyopiya harimo na Oromia, bikagira ubwisanzure bwa politiki.
Cyakora umubano w’abo bagabo bombi wajemo igitotsi, Jawar yinjira mu rugaga rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ba “Oromo Federalist Congress” cyangwa OFC mu magambo ahinnye. Yahise atangira kurwanya guverinema ahagaze muri sitade y’imikino ipakiye abantu.
Ubutegetsi bushinja Jawar, gushishikariza abaturage urugomo rushingiye ku moko, abinyujije kuri televisiyo ye no mu magambo avuga. Anashinjwa gukoresha itumanaho mu buryo budahwitse ashaka indonke hamwe n’iterabwoba. Ibyo byaha bishobora gutuma Jawar atabasha kwiyamamaza mu matora ataha muri Etiyopiya, n’ubwo amatariki azaberaho atari yatangazwa.
Facebook Forum