Uko wahagera

Etiyopiya: Ingabo za TPLF Zishobora Gukomeza Intambara Kinyeshyamba


Debretsion Gebremichael wahoze ayoboye Intara ya Tigre, ubu we n'ingabo ze bahungiye mu misozi.
Debretsion Gebremichael wahoze ayoboye Intara ya Tigre, ubu we n'ingabo ze bahungiye mu misozi.

Uwahoze ari umuyobozi w'intara ya Tigré, Debretsion Gebremichael, aremeza ko abaturage bo mu mujyi wa Mekelle batangiye kwigaragambya bamagana Etiyopiya yawufashe.

Abayobozi ba TPLF, Front de libération du Peuple du Tigré, umutwe wa politiki wari ku butegetsi muri Tigré, bahungiye mu misozi, ku buryo hari impungenge ko bashobora gukomeza intambara kinyeshyamba. Umukuru wabo, Debretsion Gebremichael, ni umwe mu bashakishwa cyane na guverinoma ya Etiyopiya.

Mu butumwa bugufi yandikiye kuri telefoni ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza, yemeza ko abasilikali ba Etiyopiya, bafatanyije n'aba Eritreya, basahura ibya rubanda mu mujyi wa Mekelle, umurwa mukuru w'intara ya Tigré.

Avuga ko ari yo ntandaro yatumye bigaragambya. Nyamara televiziyo ya leta ya Etiyopiya yo yerekanye amashusho y'abaturage barimo bahaha mu mangazini, abandi biyicariye ku dutebe hanze ku mabaraza.

Umuyobozi mukuru mushya wa Tigré, Mulu Nega, washyizweho na guverinoma ya Etiyopiya, we yatangaje ko amahoro arimo agaruka muri iyi ntara.

Naho Getachew Reda, umwe mu bajyanama ba Debretsion Gebremichael, yavugiye kuri televiziyo yabo, Tigray TV, ko basohotse mu mujyi wa Mekelle ku bushake bwabo kugirango intambara itawusenyagura. Yemeza ko intambara igikomeza.

Ariko rero, kubera itumanaho ryose ryahagaze muri Tigré, biracyari ingorane cyane kwibonera amakuru y'impamo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG