Uko wahagera

Eswatini: Umwami Mswati wa III Yaba Yahunze Kubera Imyigaragambyo


Umwami wa Eswatini, Mswati wa III
Umwami wa Eswatini, Mswati wa III

Umwami wa Eswatini, Mswati wa III, yaba yahunze kubera imyigaragambyo imaze iminsi isaba demokarasi mu gihugu cye. Iyi myigaragambyo y'akataraboneka imaze iminsi itatu mu cyahoze cyitwa Swaziland, cyane cyane mu mujyi wa mbere munini Manzini, mu burengerazuba bwo hagati bw'igihugu, no mu mujyi wa Matsapha, uri hagati no hagati muri Eswatini.

Uyu munsi, abapolisi barashe mu baturage amasasu y'intambara n'ibyuka biryana mu maso. Ariko nta makuru araboneka niba hari abapfuye cyangwa bakomeretse.

Naho umwami Mswati III yaba yahungiye muri Afrika y'Epfo, nk'uko amakuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga abyemeza. Kugeza aho guverinoma yagombye kubibeshyuza! Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisitiri w'intebe, Themba Masuku, avuga ko "umwami ari mu gihugu kandi akomeje gukora akazi ke ko kuyobora leta mu nyungu za rubanda."

Abaturage barasaba kwitorera ababahagarariye mu nzego z'ubutegetsi. Bityo, Bavuga ko bazakaza umurego kugeza igihe amashyaka menshi azemerwa. Ise wa Mswati III, umwami Sobhuza II, yaciye amashyaka mu 1973.

Abaturage barega umwami kandi guhonyora uburenganzira bwa muntu, n'umuryango we, urimo abagore be 15, kubaho mu bukire bukabije mu gihe igice kinini cyane cy'abaturage babayeho mu bukene bwa nyakujya. Umwami Mswati III afite imyaka 53 y'amavuko, irimo 35 amaze ku ngoma. Afite abagore 15 n'abana 36.

Iyi nkuru twayifatanyije n'ibigo ntaramakuru AP yo muri Amerika na Reuters yo mu Bwongereza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG