Uko wahagera

DRC: Umwe mu Mirwi Yitwaje Ibirwanisho Winjiye mu Gisagara ca Bunia


Abarwanya ubutegetsi bagera mw’ijana bafite imbunda binjiye mu mujyi wa Bunia mu burasizuba bwa Kongo, baherekejwe na polisi uyu munsi ku wa gatanu mu gisa no kwigaragambya bitewe n’uburyo bafashwe mu gihe amahoro akomeje gushakishwa.

Bateze ibitambaro by’umweru mu mutwe mu buryo bwo kugira ngo bamenyane hagati yabo, abarwanyi bo mu mutwe CODECO bazengurutse gereza ya Bunia mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu basaba ko bagenzi babo barekurwa.

Nta cyahise kimenyekana ku mpamvu abashinzwe umutekano batabahagaritse ngo bababuze kwinjira mu mujyi. Uwo mutwe, ONU isanzwe iwushinja urugomo rushobora kuvamo ibyaha byo mu ntambara.

CODECO ni umwe mu mitwe y’abarwanyi ikorera mu Burasirazuba bw’igihugu, urwana n’abasilikare ndetse n’abasivili. Hari umwuka mubi umaze igihe kirekire ushingiye ku bibazo by’ubutaka n’umutungo kamere w’igihugu.

Amakuru aturuka muri ONU avuga ko abarwanyi ba CODECO, binjiye mu mujyi wa Bunia baherekejwe na polisi y’igihugu. Videwo irimo guhererekanywa ku mbugankoranyambaga yerekana abasilikare ba Kongo basubiza inyuma imbaga y’abantu, ubwo abarwanyi barimo kwifotoza bafashe imbunda n’ibikoresho bitereshwa ibisasu bya roketi. Cyakora nta rugomo rwabaye.

Meya wa Bunia Ferdinand Fimbo yavugiye kuri telefone ko abo barwanyi bakase bakerekeza kuri gereza, aho ubu bari imbere ya polisi n’igisilikare Umuvugizi w’abarwanyi, yanze kugira icyo atangaza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG